Perezida w’u Bufaransa Macron yishongoye nyuma yaho PSG&Lyon zigeze muri 1/2 cya Champions League

0
113
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma yaho Paris Saint Germain na Olympique Lyonnais zigereye muri 1/2 cy’amarushanwa y’ikipe zabaye iza mbere iwazo mu burayi,UEFA Champions League ,Perezida w’u Bufaransa Emanuel Macron yazishimiye.

Izikipe zombi zo mu Bufaransa zageze kuri uru rwego nyuma yaho Lyon itsinze Manchester City ibitego 3-1.PSG yari yasezereye Atlanta ku bitego 2-1.

Agereranyije politiki n’umupira ,Macron yavuze ko u Budage n’u Bufaransa ari moteri y’u Burayi.

Yanyarukiye ku rubuga rwe rwa twitter agira ati,”1/2 cya Champions League kizahuza PSG na Leipzig hamwe na Lyon na Bayern.Nizere ko Umuyobozi w’u Budage atazamveba gufana Paris na Lyon ku wa kabiri no ku wa gatatu”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here