Polisi yakuweho nyuma y’imyigaragambyo yamagana iyicwa rya George Floyd muri Minnesota

0
143
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanzuro wo guhagarika polisi bagashaka urundi rwego ruzajya rucungira abaturage umutekano nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Floyd wo muri Minneapolis yishwe mu minsi ishize yicwa no guhera umwuka nyuma y’umupolisi wamumazeho iminota isaga umunani amushikamije ivi nyuma aza kwitaba Imana.

Urupfu rwa Floyd rwateje imyigaramabyo ikomeye mu mijyi itandukanye ya Amerika, abigaragambya bamagana ubugizi bwa nabi bwa Polisi cyane cyane bwibasiye abirabura.

Abajyanama icyenda kuri 13 b’umujyi wa Minneapolis biyemeje gusesa Polisi y’uwo mujyi bagasigara bashakisha ubundi buryo bwo gucungira umutekano abaturage.

Perezida w’inama njyanama y’umujyi wa Minneapolis, Lisa Bender kuri iki Cyumweru yabwiye abigaragambyaga ati “Turi hano kuko aha mu mujyi wa Minneapolis no mu yindi mijyi ya Amerika, byigaragaza ko imikorere ya polisi yacu n’inzego zishinzwe umutekano bitari kurinda abaturage bacu.”

Bender yakomeje avuga ko bagerageje kuvugurura imikorere ya Polisi yabo ariko byanze gutanga umusaruro ariyo mpamvu bahisemo kureba uko bayisesa bakayisimbuza urundi rwego rukigwaho.

Uwo mugore yavuze ko amafaranga bajyaga bagenera Polisi bagiye kuyohereza mu giturage, ahagiye gushakwa uburyo buzaba bukoreshwa hacungwa umutekano mu gihe hataraboneka urwego rusimbura Polisi.

Leta ya Minnesota mu cyumweru gishize yari yatangaje ko yatangije iperereza kuri Polisi yo mu mujyi wa Minneapolis kugira ngo ivugururwe, havanwemo imikorere y’ivanguraruhu yakunze kuhigaragaza.

Kuri uyu wa Mbere, Aba-Democrates bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika baraterana bige ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigamije kuzana impinduka muri Polisi ya Amerika


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here