Polisi yafashe udukingirizo 324,000 twakoreshejwe, tumaze gusukurwa tugiye kongera kugurishwa

0
434
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abapolisi bo muri Vietnam bafashe udukingirizo 324,000 twakoreshejwe kugira ngo twongere kugurishwa.

Utu dukingirizo twatoragurwaga ahantu hatandukanye, abadutoraguye bakabanza bakadusukura, barangiza bakadusubiza ku isoko tukongera kugurwa n’abaturage ndetse hari bamwe bari baratangiye kutugura.

Iki gikorwa cyakorerwaga mu bubiko bwo mu ntara ya Binh Duong mu majyepfo ya Vietnam.

Ku wa gatandatu, abapolisi bagabye igitero ku bubiko maze  bafata udungirizo twinshi hari utwari tumaze gusukurwa nutukirimo amasohoro y’abagabo.

Pham Thi Thanh Ngoc w’imyaka 33, nyiri ububiko, yatawe muri yombi yemeye icyaha ndetse yemerako bari bamaze igihe babikora hari nutwo boherezaga mubihugu bya Afurika.

Nk’uko urubuga rw’amakuru VN Explorer rubitangaza  ngo babanzaga gusukura utu dukingirizo uturimo amasohoro bakayakuramo, bakongera kudupfunyika neza bakatugurisha nkaho ari dushya.

Utu dukungirizo twafashwe twose ngo tugomba guhita tujugunywa kuko ngo ari umwanda ndetse n’abakoraga ibi bagomba guhanwa by’intangarugero.

Ntibizwi umubare w’udukingirizo tumaze kugurishwa ariko utwabonetse twanganaga n’ibihumbi 324,000 dupima ibiro 360.

Utu dukingirizo twinshi ngo twagiye dukurwa ahari amahoteri, ahahurira abantu benshi ndetse mu mazu y’uburyamo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here