Polisi yaraye irashe umusore wo mu karere ka Ngoma wari warenze ku mabwiriza n’isaha ya saa moya.

0
800
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nsengiyumva Evariste wari utuye mu Murenge wa Zaza niwe yaraye arashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, ubwo yafatirwaga mu kabari yarenze ku mabwiriza ndetse ni isaha ya saa moya na bagenzi be we agashaka kurwana na Polisi.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Kanam 2020 ahagera ku i saa 20:30 z’ijoro.

Nkuko bitangazwa ngo Evariste na bagenzi be bafatiwe mu rugo rw’umuturanyi rwahinduwe akabari, nyuma yo gufatwa ngo Evariste we yahise afata amacupa ngo arwane n’inzego z’umutekano.

Nyuma yo gufata amacupa ngo yashatse kurikubita Komanda mu mutwe niko guhita araswa mu rwego rwo kwirinda.

Singirankabo Jean Claude umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Zaza yatangaje ko uyu musore yari yarigize ikinanai ko knadi atari ubwa mbere yagaragaje urugomo kuko yajyaga atega abantu akabambura abandi akabakubita.

Mu magambo ye gitifu yagize ati: “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”

Gitifu Singirankabo yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye ari igihazi, aho yirirwaga akubita abaturage abandi akabambura ibyabo.

Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo mbere yuko ushyingurwa.

Src:Igihe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here