Polisi yatabaye umusore wari umaze imyaka 7 afungiwe ahatazwi na se yaramwicishije izara

0
309
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi wa Polisi muri Leta ya Kano muri Nijeriya yatangaje ko babashije gutabara umugabo witwa Ahmad Aliyu ufite imyaka 32, wari umaze imyaka 7 afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uyu mugabo wahuye n’akaga ko gukora uburoko bw’imyaka 7 wenyine, yafunzwe na se umubyara witwa Aminu Farawa afatanije na Nyirarume ahitwa Farawa Babban Layi. 

Aminu Farawa yafungiye uyu mwana we mu nzu ye iri mu igaraje, amugaburira gacye cyane hafi ya ntako, nta mazi ku buryo yageze aho atungwa n’inkari ze, nta kuvurwa uretse kuba yararokowe n’Imana.

Aliyu yatabawe nyuma ya video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ibabaje imwerekana yarazonzwe n’inzara bikomeye cyane, agaragara nk’uwacitse intege afite umwuka mucye cyane, akaba yahise ajyanwa kwitabwaho muri Murtala Muhammed Specialist Hospital

Polisi yamutabaye nyuma yo kumenya amakuru yahawe n’umuturage wavumbuye aho yari afungiye, wanabimenyesheje umuryango utegamiye kuri Leta urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Aminu Farawa w’iburyo wafunze umwana we imyaka 7 mu buryo bubi cyane.

Uyu mubyeyi gito wa Ahmad Aliyu afatanije na nyirarume we bamufunze ngo bamuhora ko bamubonaga anywa ibiyobyabwenge, Polisi ikaba yabafashe ngo baryozwe iri hohotera bakoreye umuhungu wabo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here