Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze umupolisi warashe umuturage amuziza kutubahiriza i saa moya

0
1444
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Police y’u Rwanda iri gukora iperereza ku mupolisi wagize uruhare mu iraswa ry’Umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma warashwe saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru we n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 we ngo agashaka gukubita umupolisi bigatuma araswa.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru ya mu gitondo,Uyu Nsengimana yafatiwe hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bari mu kabari ndetse barengeje isaha ya saa moya.

Nsengiyumva Evariste yaarashwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) ubwo we na bagenzi be basangwaga mu Kabari ko muri uriya Murenge wa Zaza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukozi wayo wagize uruhare muri ririya raswa.

Yagize iti “ Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Mu gitondo,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here