Polisi y’Urwanda yashyize hanze urutonde rw’abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

0
140
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Polisi y’Igihugu yasohoye urutonde rw’abagera kuri 498 barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ibasaba kugana ubuyobozi bwayo bitarenze kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha.

Uru rutonde ruriho abagera kuri 495 mu Mujyi wa Kigali na batatu bo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Itangazo rya Polisi rivuga ko “Polisi y’Igihugu iramenyesha abatwara ibinyabiziga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ntibubahirize amabwiriza bahawe n’abapolisi ko bagomba kugana ubuyobozi bwa polisi bitarenze kuwa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, bazanye n’ibyo binyabiziga”.

Abari mu Mujyi wa Kigali barasabwa kujya ku cyicaro cy’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima. Abari mu ntara bagomba kugana polisi ku cyicaro cyayo ku ntara cyangwa mu turere.

Polisi y’Igihugu yavuze ko “Abatazabyubahiriza bazashakishwa bafatwe”.

Kuva hafatwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Polisi yakunze kwerekana abatubahirije izo ngamba zirimo kubahiriza isaha yo kugera mu ngo ya saa tatu no gukora ibikorwa bitemewe birimo kwigisha gutwara ibinyabiziga, amakoraniro no gucuruza utubari.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, avuga ko ku bantu bagifite imyumvire mike bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kuba bageze mu ngo zabo saa tatu ndetse banafatwa n’abapolisi bakabirengaho ntibajye aho baberetse, batazihanganirwa.

CP Kabera yavuze ko abo kimwe n’abandi barenga ku mabwiriza ya Leta ndetse n’ayo bahabwa n’abapolisi batazihanganirwa bazajya bafatwa bahanwe hakurikijwe amategeko.

Arongera ati “Ikindi cyiciro n’icy’abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse hari nabo Polisi ihagarika barenze ku masaha bakabyanga. Turagira ngo tubwire abantu ko ibi bintu bitemewe, ingamba zikomeye zigiye gufatwa. Abantu bose bakwiriye guharanira kwimakaza gahunda ya ’Ntabe ari njye wanduza abandi’.”

CP Kabera avuga ko abantu bakwiriye gukomeza kwitwararika bagakurikiza amabwiriza kuko hari ingamba ziri gufatwa zikakaye.

Kanda hano urebe urwo rutonde


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here