RALC yasobanuye impamvu indirimbo Ntiza ya Mr. Kagame na Melody yahagaritswe. Dore icyo nyirayo abivugaho

0
216
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu minsi micye ishize, nibwo twakoze ku nkuru y’indirimbo ya Mr.Kagame na Bruce Melody yateje impaka hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga, ahanini ishinjwa kuba yuzuyemo amagambo y’urukozasoni benshi bita ibishegu.


Inteko y’igihugu ishinzwe ururimi n’umuco RALC, yafashe umwanzuro wo kuyihagarika mu bitangazamakuru byo mu gihugu.
Mu gusobanura ibyiki kibazo neza televiziyo y’igihugu yatumiye umuhanzi Mr.Kagame n’umuyobozi wa RALC bwana NSANZABAGANWA Modeste wavuze ko icyemezo cyo guhagarikwa kw’iyindirimbo cyari gikwiye, kuko ari indirimbo inyuranye n’umuco nyarwanda.
Nubwo mu mvugo ya Mr.Kagame yumvikanaga nkaho atemera ibyo ashinjwa ijana ku ijana, gusa nawe yemera ko abantu bashobora kuba barumvise ubutumwa mu buryo bunyuranye nuko we yari yabwanditse.

Umuyobozi wa RALC yatangaje ko asanga izi ndirimbo ntacyo zimarira sosiyete nyarwanda cyane cyane abana bari gukura ahubwo ari ukubigisha ingeso mbi zuzuyemo ubusambanyi bakuye mu magambo y’indirimbo nkizi. Aboneraho gusaba abahanzi nyarwanda kwitonda mu myandikire y’indirimbo zabo, bakagisha inama ababakuriye mbere yo gusohora ibihangano byabo.


Mu bimenyetso by’umubiri, Mr.Kagame, yagaragaraga nkaho nawe azi neza ko iyi ndirimbo hari urujijo ruri mu myandikire yayo, ndetse yiyemerera ko ariwe wayanditse. Igitekerezo kikaba cyaraje ubwo bari bari muri sitidiyo.
Muri iki kiganiro, cyamaze hafi amasaha agera kuri abiri, televiziyo y’igihugu ntiyigeze icuranga iyi ndirimbo bise Ntizaho numve, ikimenyetso simusiga ko icyemezo yafatiwe cyatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Si inshuro ya mbere hafatwa ibyemezo nk’ibi ku ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, ndetse tugiye kuzirondora, urutonde ntirwashira.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here