Rayon Sports itewe gapapu na Police mu gihe yari yizeye ko yarangije ibiganiro na Usengimana.

0
246
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Usengimana Faustino wifuzwaga na Rayon asinyishijwe na Police FC ku kayabo karengaho gato miliyoni 30

Faustin yahawe miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango yemere gusinya imyaka ibiri, aho buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 by’umushahara.

Faustin yasoje amasezerano ye muri Buildcon FC mu kwezi kwa kabiri 2020, ariko kubera ko shampiyona yari igikinwa, agumayo akomeza gukorana na bagenzi be imyitozo ndetse akaba yaragiranye ibindi biganiro n’iyi kipe yo muri Zambia kukuba yakongera amasezerano ariko ntibyagira icyo bitanga.

Faustin akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi Police FC yasinyishije barimo Twizerimana Martin Fabrice bakuye muri Kiyovu Sports, Evode Ntwari baguze muri Mukura ndetse na Iradukunda Eric Radu bakuye muri Rayon Sports.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here