Rayon Sport imaze gusinyisha umutoza watozaga Gasogi United ‘GUY BUKASA’

1
6013
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma yaho umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United bwana KNC atangaje ko ikipe ya Rayon Sport idafite ubushobozi bwo kugura umukinnyi mu ikipe ya Gasogi.Uyu munsi mu ubuyobozi bw’ikipe ya rayon Sports bwa hise butangaza ko bwasinyishije umuzamu w’ikipe ya gasogi Olivier kwizera.

Kuri ubu nkuko tubikesha RADIO/TV1O amakuru atugeraho nuko Rayon Sport yamaze gusinyisha umutoza watozaga ikipe ya Gasogi.Ibi bikaba bibabye nyuma yaho umuyobozi wa Gasogi ateranye amagambo n’umuyobozi w’ikipe ya rayon sport Bwana Munyakazi Sadate.

Amakuru akomeje gucaracara kandi aravuga ko Ikipe ya Rayon Sports itaba yari mu biganiro bya nyuma n’umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa gusa ahubwo na Manace Matatu rutahizamu wayo yaba yasinye cyangwa ari burare asinyiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Amakuru kandi aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020, aribwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuriye mu biganiro bya nyuma aho bivugwa ko bashobora kuba basinye cyangwa bari burare basinye.

Intambara ya Rayon Sports na Gasogi United ikomeje gufata indi ntera kuko nyuma yo guterana amagambo hatangiye ibikorwa.

Rayon Sports ntiyazuyaje kwereka Gasogi United ko ari rukururana nkuko umuvugizi wayo yabivuze,kuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yasinyishije umunyezamu wayo kwizera Olivier byavugwaga ko atagurishwa gusa benshi biteze ko ibi birakurikirwa n’urubanza kuko KNC yavuze ko yabasinyiye amasezerano.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku munsi w’ejo tariki ya 30 Kamena 2020, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko Gasogi United itari ku rwego rwo gutwara umukinnyi Rayon Sports yifuza, ayigereranya nk’igare mu gihe ikipe ye ari ikamyo.

Ati “Gasogi United ni igare, Rayon Sports ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon Sports ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yasubije Nkurunziza Jean Paul,ko imodoka zagonze moteri zikanatoboka amapine, zirutwa n’igare rigenda.

Ati “Ndagira ngo mbwire abantu bavuze ngo bo ni za rumoroki, ariko bamenye ko za rumoroki zagonze moteri, zanatobotse amapine, zirutwa n’igare rigenda.”

Munyakazi Sadate na we yagiye ku rubuga rwa Twitter muri iki gitondo, agaragaza ko Gasogi United itari mu rwego rumwe na Rayon Sports.

Ati “Hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga boutique irimo umunyu nakwandikwa mu banyenganda niyo rwaba (uruganda) rutagikora. Icyo nzi ni uko hari Umuzamu mwiza ukwiye ikipe nziza.”

Kuva Gasogi yaza mu kiciro cya mbere yagiye ikomeza guhangana na Rayon Sports haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Yabonye ateka imitwe yiba radio none yagize ngo no muri football hakora urugambo KNC nagabanye guhuragura ibigambo rayon si isambu yase

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here