Abakinnyi n’abakozi ba Rayon sport bongeye gushyikirizwa inkunga yatanzwe n’abafana.

0
349
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gitondo cy’ uyu munsi tariki 12 Mata 2020 Perezida w’ikipe ya Rayon sport Munyakazi Sedate, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangarije aba mu kurikira ndetse na bakunzi b’iyi kipe muri rusange ko, ikiciro cya kabiri cy’amafaranga yakusanyijwe mu gufasha ikipe yahawe abakinnyi n’abakozi, muri bino bihe isi ndetse nu Rwanda bihanganye n’icyorezo cya coronavirusi.

Ubwo mu Rwanda hamaraga kugera icyorezo cya coronavirusi, u Rwanda rwahise rushyiraho zimwe mu ngamba zo gufunga ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) bidatinze ryahise rishyira zino ngamba mu bikorwa imikino ya shampiyona irasubikwa.

Iyi kipe ya Rayon sport ni imwe mu makipe atunzwe na bafana dore ko nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo guhagarika imikino ya shampiyona, binyuze mu muyobozi w’iyi kipe ikunzwe na batari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Munyakazi sadate abinyujije ku rututa rwe rwa Twitter, yavuze ko aba rayon bose aho bava bakagera ko iki, ari cyo gihe kiza, cyo gufasha ikipe yabo bakunda gutazira gikundiro bakoresheje uburyo bwa *610# kuri telefoni uhereye ku giceri cyi 100 intego ari ukugera kuri miliyoni 20,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu munsi Munyakazi Sadate nibwo yatangaje ko nyuma yo gutanga ikiciro cya mbere cy’amafaranga yari yabonetse ubu hamaze gutangwa n’ikiciro cya kabiri cyandi mafaranga ashyikirizwa abakinnyi ndetse na bakozi b’iyi kipe mu rwego rwo kubafasha gukomeza guhangana n’ingaruka za coronavirusi banarushaho kubahiriza ingamba za leta mu kwirinda kino cyorezo. Aya mafaranga yatanzwe hakurikijwe umuntu nu mubare wa bantu atunze.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here