Rayon Sports: Komite ya munyakazi sadate yasezerewe bidasubirwaho.

0
223
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye inama ihuje inzego ziyobora Rayon Sports ndetse n’uruhande rw’abahoze mu buyobozi bwayo.

Uruhande rw’ubuyobozi ruhagarariwe na Munyakazi Sadate mu gihe uruhande rw’abatavuga rumwe nawe ruhagarariwe na Muvunyi Paul.

Bivugwa ko hanzuwe ko Munyakazi na bagenzi be bagomba kuva ku buyobozi bw’iyi kipe yambara umweru n’ubururu kandi ko batagomba kugaruka muri komite nshya iyobora iyi kipe.

Ikindi ni uko uruhande rurimo abahoze mu buyobozi narwo rutemerewe kugaragara muri komite nshya, igomba gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Abazaba bagize iyo komite bivugwa ko bazagenwa n’izi mpande zombi, ubundi hakaba ihererekanyabubasha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here