Rayon Sports yamaze kubona umuterankunga mushya wa Mutzig

1
11437
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ya Rayon Sports ifanwa n’imbaga nyinshi hano mu Rwanda yamaze kubona umuterankunga mushya nyuma yo kutumvikana n’uwo yari isanganywe.

Amakuru ya hafi avuga ko ubu Rayon igiye kujya yamamariza Mutzig iyi akaba ari inzoga ikorwa n’uruganda rwa Bralirwa mu RWANDA.

Nubwo nta mafaranga ataratangazwa bivugwa ko Rayon igiye kujya ibona akayabo dore ko yanze kongera amasezerano na Skol yamamarizaga nayo ikaba yari uruganda rukora inzoga hano mu Rwanda.

Uru ruganda kandi rukaba rwari rwarayihaye ikibuga cy’imyitozo yakoreragaho. Perezida w’iyi kipe Sadate Munyakazi yakoze amavugurura menshi mu ikipe nubwo byateje impaka nyinshi n’amahane dore ko hari abatamushyigikiye.

Iyi kipe kandi yamaze gusesa Fan Club ya March Generation yavugwagamo abatari bashyigikiye Perezida Sadat wabanje guhagarikwa na Ferwafa akaza gutsinda ubujurire.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Eh! Sadate nakomeze asukure ikipe yacu nziza kuko yarimo umwanda ukabije. Yatsinze icyo kwirukana ibisambo none yirukanye n’umukoroni skol.Rero yubake ikipe itsinda Kandi ihemba neza kd ku gihe maze abakeba banume.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here