Rayon Sports yapimishije abakinnyi COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo (Amafoto)

0
1661
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports bapimwe icyorezo cya COVID-19 kuri uyu wa Gatandatu mbere yo gutangira umwiherero ku wa Mbere.

Rayon Sports ni imwe mu makipe make yo mu Cyiciro cya Mbere yari atarapimisha abakinnyi bayo ngo atangire umwihero wo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21, uzatangirana na Shampiyona tariki ya 4 Ukuboza.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abakinnyi n’abakozi bayo bapimwe icyorezo cya COVID-19 mu gikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe biherereye Kimihurura.

Biteganyijwe ko abakinnyi bose ba Rayon Sports bazatangira umwiherero ku wa Mbere, aho bazajya baba i Gikondo mu gihe imyitozo izajya ikorerwa ku kibuga cya SKOL mu Nzove.

Ku wa Gatandatu, Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko amateka y’ibibazo muri Rayon Sports arangiye, batangiye amateka mashya y’ibyishimo ndetse iyi kipe igiye kongera gutwara ibikombe.

Ati “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara.”

“Rayon Sports igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’Igihugu.”

Rayon Sports yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, yari yatwaye Shampiyona ya 2018/19.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here