Rayon sports yasezereye rutahizamu Micheal Sarpong.

0
362
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’amagambo Micheal yavuze ku muyobozi w’ikipe ya Rayon sports Munyakazi Sadate ko adafite ubushobozi bwo kuyobora iyi kipe, ubu yafatiwe icyemezo cyo guhagarikwa.

Michael Sarpong ni umwe mu batarishimiye icyemezo cyafashwe na Rayon Sports cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uyu mukinnyi yari yandikiwe ibaruwa isaba ibisobanuro ku myitwarire ye, aho Rayon Sports yavugaga ko ibyo “amakosa yakoze ntiyihanganirwa mu kazi.”

Andi makosa yashinjwaga na Rayon Sports ni uguta akazi hagati ya tariki ya 23 Mutarama na tariki ya 27 Gashyantare 2020, aho yagiye muri Norvège ikipe itabizi, akajya kuvugana n’indi kipe.

Icyo gihe ngo Rayon Sports yamugurije 612$ kugira ngo abashe kubona itike imugarura i Kigali.

Uyu munsi kuwa Kane Taliki ya 23 mata 2020, Nibwo ikipe ya Rayon sports yasohoye ibaruwa isezerera uyu rutahizamu Sarpong uturuka mu gihugu cya Ghana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here