Rayon Sports yongeye gukura muri Gasogi undi mukinnyi

0
450
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’aho mu minsi ishize ikipe ya Rayon Sports isinyishirije umunyezamu Kwizera Olivier ndetse n’umutoza Guy Bukasa bose bahoze mu ikipe ya Gasogi United, ubu ikipe ya Rayon Sports yongeye kugura rutahizamu uri mu bo Gasogi yagenderagaho.

Uwo ni Manasseh Mutatu Mbedi, ukina asatira izamu ariko anyuze ku mpande cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu, akaba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru nk’uko Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangaje anyuze ku rubuga rwe rwa twitter.

Rayon Sports kandi muri iyi minsi yari yijanditse mu ntambara y’amagambo na Perezida wa Gasogi KNC ariko byagaragaye ko byasaga nko gutebya kuko abayobozi b’aya makipe baggaragaye basangira.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here