Rayvanny yaririmbye ikinyarwanda mu ndirimbo yakoranye na Meddy

0
264
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunya-Tanzania, Raymond Shaban Mwakyusa, umaze kwamamara muri muzika nka Rayvanny yaririmbye Ikinyarwanda mu ndirimbo nshya yahuriyemo na Meddy wo mu Rwanda ndetse na RJ The Dj nawe wo muri Tanzania.

Ni indirimbo bise ‘We Don’t care’ iri kuri album nshya ya Meddy. Iririmbye mu ndimi eshatu zirimo ‘Icyongereza’, ‘Ikinyarwanda’ ndetse n’Igiswahili. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats. Mu mashusho yayo yafatiwe mu Rwanda na Meddy Saleh hagaragaramo abakobwa basanzwe mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda.

Meddy niwe utangira igitero cya mbere, aririmba ati “Ushobora kubyina ho gatoya, ushobora kubwira DJ agacuranga indirimbo yawe kuko nziko ubishaka cyane. Mukobwa ndeba buri kimwe kiraza kugenda neza, ushobora kurarana nanjye.”

Rayvanny aririmba mu gitero cya kabiri mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda aho atangira ati “Nywa rimwe ugotomere, reka dusinde by’ukuri, reka twiyumvemo gusinda, nyegera, mukobwa reka gutinya.”

Ahita akurikizaho amagambo y’Ikinyarwanda aho aririmba ati “Ngaho nyegera, nyongorera, humuriza umutima wanjye.”

Meddy agezweho hanze y’u Rwanda kubera indirimbo yise ‘Slowly’ yamutumbagije mu buryo bukomeye aho ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 33 ku rubuga rwa Youtube, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi uwo ariwe wese wo mu gisekuru cye mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yatumye ubu aba umwe mu bahanzi bakurikiwe muri Afurika ndetse afite abafana mu bihugu byinshi bikomeye, ikintu cyerekana ko amaze kugera ku rundi rwego.

Ubu abo muri Kenya birahira uyu muhanzi, muri Malawi bamuharaye bikomeye nabo muri Slowly, Tanzania ari mu bahanzi bakunzwe, Angola, Madagascar, Zambia, Somalia, Ethiopia aho umukunzi we akomoka, Sierra Leone, Haiti, Amerika, Afurika y’Epfo n’ahandi hensh


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here