RBC yagize ibyo itangaza ku ifungurwa ry’imikino mu Rwanda no kwemererwa kw’abafana kujya gufana.

0
271
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, mu kiganiro yagize kuri Televiziyo y’igihugu yatangaje ko imikino ndetse no gufana bizafungurwa igihe bigaraga ko umukinnyi adashobora kwandura coronavirus.

Ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa mu Rwanda byahagaritswe muri Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Kuva icyo gihe, amwe mu marushanwa yarasubitswe andi ashyirwaho akadomo imburagihe mu gihe hari ayaseshwe kugira ngo hazubahirizwe ingengabihe y’umwaka utaha w’imikino.

Amashyirahamwe y’imikino amaze iminsi yizeye gusubukura imikino muri Nzeri mu gihe nka FERWAFA, yo yatangaje ko Shampiyona ya 2020/21 ishobora gusubukurwa mu mpera z’Ukwakira.

Ubwo Dr Sabin yageraga kuri iyi ngingo yavuze ko bigoye guhitamo igihe imikino izasubukurirwa gusa ashimangira ko ari igihe bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kugira ubwandu bwa Coronavirus ku buryo yabukwirakwiza.

Mu magambo ye yagize ati. “Imikino izasubukurwa twizeye ko nta mukinnyi winjiranye uburwayi, nta mutoza ndetse n’umusifuzi.”

Umuyobozi wa RBC yakomeje avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri ya Siporo kugira ngo hashyirweho amabwiriza azafasha kurinda buri muntu ufite aho ahurira na siporo ihuza abantu benshi kutandura iki cyorezo.

Dr Nsanzimana yavuze ko gupima abantu buri byumweru bibiri bifasha kumenya neza ko nta kwirakwizwa ry’iki cyorezo ryabayeho, aho biri mu biri kuganirwaho ku mpande zombi kugira ngo harebwe icyakorwa cyazafasha amakipe dore ko n’aho imikino yasubukuwe nk’i Burayi, biri mu buryo bifashishije.

Kugeza ubu ikiguzi cy’igipimo kimwe ni 50$ (agera ku bihumbi 47200 Frw) mu gihe RBC igeze ku kigero cyo gufata ibipimo 5000 ku munsi, bateganya kongera.

Ku bijyanye no kuba abafana bazemererwa gusubira ku kibuga imikino nisubukurwa, yagize ati “Biracyagoye ndetse n’ibikorwa remezo bya stade biracyafunze.”

Mu Rwandaimikino yemerewe ni kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, na Gymnastics.

Ibi byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko ryabaye rishyize hanze ingengabihe ya Shampiyona y’agateganyo kugira ngo rizemererwe gufungura amarushanwa ryarakemuye ibijyanye no guhinduranya amakipe kw’abakinnyi no kumenya imibereho y’amakipe ngo ahabwe ibyangombwa byo gukina (Club Licensing).


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here