RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare 1449 harimo n’aba Ofisiye bakuru 41

0
234
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku inshuro ya 8 Ingabo ‘z’u Rwanda RDF zakoze umuhango wo gusezera mu cyubahiro abasirikare bazo bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abo amasezerano y’akazi yarangiye.

Mu kiciro cya 2020 abasezewe bagera kuri 1449 harimo aba Ofisiye bakuru 41 ,ba Ofisiye bato 369 ndetse n’abasirikare 1018 basoje amasezerano y’akazi.Hari ndetse na 21 basezewe ku mpamvu z’uburwayi.

Uyu muhango wabereye ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku itariki ya 6 Nyakanga uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj.Gen Albert Murasira.

Mu ijambo rye Maj.Gen Murasira yashimiyeabasezewe ku bwitange bwabo ndetse n’umusanzu bahaye igihugu avuga ko batumye u Rwanda ruba igihugu ”twese duterwa ishema no kwita mu rugo”.

Mu izina ry’abagiye mu kiruhuko Rtd Col.Jill Rutaremara yashimangiye ko bagiye bishimye kubera umusanzu wabo mmu kubohora u Rwanda utapfuye ubusa.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here