Reba amafoto atangaje y’umugabo waciye agahigo ko gutwita akibaruka imfura y’umukobwa.

0
379
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

 Thomas Beatie yakoze amateka atarigezwe ku isi, ubwo yibarukaga umwana w’umukobwa yitwitiye we ubwe kugiti cye ndetse bimuhesha kwegukana igihembo cya World Guinness World Records muri 2010.

Mu magambo y’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Umuryango ngo Beatie yatangiye urugendo rwo kuva mu bugabo ajya mu mibereho ya kigore mu ntangiriro z’umwaka wa 1997, kugeza mu 2002 ubwo yabagwaga agashyirwamo imyanya myibarukiro y’igitsina gore yatumye ashobora gusama.

Uko kubagwa kwahinduye imikorere y’umubiri we kugeza mu 2007, ubwo yabaga umugabo wa mbere mu mateka y’Isi wibarutse uruhinja, nyuma yo guterwa intanga muri laboratoire.

Inkuru ya Beatie wari wibarutse imfura y’umukobwa yamenyekanye ku Isi hose, mbere kwibaruka abandi bana batatu.

Imwe mu mpamvu zatumye Beatie afata icyemezo cyo gukora ibi ngo ni uko umufasha we witwa Nancy yari ingumba atabyara.

Uyu mugabo mu mwaka wa 2010 nibwo yaje guhabwa igihembo na World Guinness Records nk’umugabo waciye agahigo ko gutunga umugore ariko agahitamo kumubyarira.

Ikirori cyo guhemba Beatie cyaciye kuri Terevisiyo y’ubutariyani maze icyo kirori kitwa izina ryo mu gitariyani rivuga ngo “Unico Uomo uncinto al mondo” bivuze ngo Umugabo wambere wabashije gutwita.

Kugeza magingo aya ntawundi mugabo wari wabasha gukora ibyo Beatie yakoze.

The First Pregnant Man,” 10 Years Later: Thomas Beatie Reflects On A  Difficult Decade – Urbo
Male pregnancy' figures reveal how 54 MEN gave birth in Australia in the  past 12 months | Daily Mail Online
Thomas Beatie's pregnancy

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here