RIB iraburira abatanga ‘passe’ ikabasaba kubyitondera

0
2390
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu muco nyarwanda hariho umuranga,uyu akaba yarashinzwe kurambagiriza abasore abakobwa kugira ngo bashakane.


Kuri ubu uyu muco usa nk’uwahinduye isura dore ko kuri ubu buri wese yiteretera ahanini akabifashwamo na bagenzi be bamuha amakuru cyangwa bakamuhuza n’uwo atereta ,ibyo ab’ubu bita ‘passe’.


Ibi nyamara hari igihe birengera dore ko mu minsi yashize humvikanye umugabo watawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yaho bigaragaye ko ahuza abakobwa n’abashaka kubakoresha imibonano mpuzabitsina akabona amafaranga.


Ibi nyamara RIB irabiburira abantu ko bishobora gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko mu gihe byaba bikozwe mu buryo bwo kunguka amafaranga dore ko ubu bucuruzi butemewe.


Mu kiganiro yagiranye na TV1 ,Umuvugizi wa RIB w’umusigire yaburiye abantu ko bi bikorwa amategeko y’u Rwanda abihana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here