RIB iraburira abaturarwanda bose kureka ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”.

0
593
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe ikoranabuhanga riri kugenda ritera imbere mungeri zose,ariko nubwo rigenda ritera imbere nibyaha bikorerwaho bigenda byiyongera hamwe n’ubujura bukorerwaho nabwo bugenda bwiyongera.

Kuri ubu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruraburira abaturarwanda bose ko Hari ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane (Pyramid Scheme) bukomeje kuzenguruka kuri murandasi bwitwa “100K for 800K”. RIB ikaba imenyesha abaturarwanda ko ubwo bucuruzi butemewe mu Rwanda kuko bugamije ubwambuzi bushukana.

Ni muri urwo rwego rero RIB isaba abantu bose kubureka.Mu gihe haba hari abantu babugiyemo bakaba basabwa guhita babuvamo kuko uzabufatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Nyuma yuko RIB itanze iri tangazo abantu benshi bahise batangira kubaza ibibazo bitandukanye.Bamwe babazaga ubufasha bwahabwa uwaba yarabugiyemo kugirango agaruze amafaranga ye n’ibindi bitandukanye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here