RIB yafashe 5 mubakekwaho kwiba amafaranga y’abantu bakoresheje ikoranabuhanga.

0
259
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu munsi kuwa kane taliki ya 14 Gicurasi 2020, Urwego rushinzwe ubugenzacyaba mu Rwanda (RIB), rwerekanye abantu bagera kuri batanu bakekwaho kwiba amafaranga y’abaturage mu mabanki bakoresheje ikoranabuhanga.

Muri abo bantu 4 muri bo bagiye bakorera ‘Sim Swap’ abaturage bashaka kwiba amafaranga, bagasaba banki ubufasha bavuga ko bibagiwe umubare w’ibanga noneho bamara kubona uwo mubare w’ibanga bakiba amafaranga kuri konti z’abaturage banyuze mu buryo bwa Mobile Banking.

Undi umwe we yakoraga ibijyanye na mobile money. Bose ngo bagiye bifashisha fotokopi z’indangamuntu z’abo biba kugira ngo babone uko bahindura imibare y’ibanga n’uko batwara amafaranga.

Image

RIB iraburira abaturage kujya bitwararika ku byangombwa byabo kuko hari abajura babyiba kugira ngo bazabyifashishe mu bujura. Uru rwego rugira inama n’abakozi ba za banki kujya bashishoza mu gutanga imibare y’ibanga.

Umuntu wese uhuye n’iki kibazo cy’abantu nk’aba arashishikarizwa gutanga amakuru kugira ngo abantu nk’aba bafatwe kandi bahanwe n’amategeko.

Isoko: RBA.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here