RIB yafashe abagabo 4 bari bamaze kwiba miliyoni 14.8Frw mu butekamutwe

0
462
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

*Uburyo bibamo abavuye kubitsa cyangwa kubikuza kuri Banki buratangaje
*Hari abo batekeye umutwe bagafungwa, abari babatumye batemeye ko bibwe

 Abagabo 4 bakekwaho gutekera abakiliya bajya kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga menshi kuri Banki batawe muri yombi, kuva muri 2019 kugera ubwo bafatwaga muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 bari bamaze kwiba agera kuri miliyoni 14,8Frw.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’Igihugu bafashe abagabo bane, uwitwa Shadad Bikerinka w’imyaka 34, Genus Sibomana bita Mbimbi w’imyaka 30, Eric Dushime w’imyaka 25 na Jean Pierre Gasigwa w’imyaka 26.

RIB ivuga ko aba bagabo bacunga abantu bavuye kubikuza amafaranga kuri Banki bakigira nk’abantu bashya aho ngaho, bakabasaba kubajyana ahantu hakorerwa serivise zo kuvunjisha amafaranga.

Ngo baba bitwaje inote z’amadolari nzima n’izindi zibipapuro bisa n’amadolari.

Nyuma baza kugerageza kumvisha uwo bashuka ko abafasha kuvunjisha amadolari yabo, bakamwizeza ko bamuhamo agahimbazamisyi (commission).

Uriya utekerwa umutwe bamusaba gusiga ya mafaranga avanye kuri Banki kugira ngo bagire ikizere ko aribuze kugaruka azanye amafaranga yavunje muri ya madolari (menshi aba ari impapuro), ubundi agahabwa agahimbazamusyi ndetse agasubizwa ya yandi ye yabikuje cyangwa yari agiye kubitsa muri Banki.

Ba bagabo b’imitwe babona arenze na bo bagaca indi nzira bajyanye ya mafaranga ya nyiri kujya kubavunjira, we yagera aho bavunjira agasanga bamutekeye umutwe.

RIB ivuga ko bariya bagabo bafashwe bafite amadolari mazima 200 (USDollars) bakoreshaga bemeza uwo batekerea umutwe ko batamubeshya, nyuma bavuze ahantu hanyuranye bagiye bakora buriya bujura.

Bajya mu gihugu hose, haba i Rubavu, Kabarondo muri Kayonza, i Musanze, Nyabugogo i Kigali, i Kabuga muri Gasabo n’ahandi bavuze ko bagiye bahatekera uriya mutwe.

Imibare y’amafaranga bibye muri 2019 igera kuri miliyoni 7Frw (Frw 7,150,000). Muri 2020 kugera ubwo bafatwa bari bibye agera kuri miliyoni 7.6Frw (Frw7,690,000).

Muri rusange igiteranyo cy’amafaranga bibye muri buriya butekamutwe agera kuri miliyoni 14.8Frw (Frw14,840,000), bayibye muri iyi myaka ibiri.

Uwo bibye menshi bamutwaye miliyoni 2.8Frw kuri Banki y’Abaturage ya Kabarondo hari muri 2019, uwo bibye make bamutwaye Frw 100,000.

Bariya bakekwaho Ubwambuzi bushukana bafungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro, bafashwe mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB yabwiye Umuseke ko hari bamwe bibwe na bariya bagabo, ababaga babohereje kubabikuriza amafaranga cyangwa kubabikira ntibabyumve bakabarega mu nkiko bagafungwa.

Src:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here