RIB yagaragaje amayeri 10 akoreshwa n’abatekamutwe mu kwiba abakoresha Mobile Money

0
262
SANGIZA ABANDI IYI NKURU


Mu gihe gukoresha Mobile Money bikomeje kugenda byitabirwa cyane mu gihugu hose, ni ko n’ibikorwa by’uburiganya bigamije kungukira ku bakiriya byiyongereye kandi “bigenda bitera imbere.”

Amayeri akoreshwa n’abakora uburiganya mu gushuka abakoresha Mobile Money, rimwe na rimwe agera ku bakiriya batabishaka, mu gihe ku rundi ruhande, ubukangurambaga butangwa n’ibigo by’itumanaho n’abayobozi b’ibanze bizamura imyumvire y’abaturage.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukaba rwagaragaje amayeri 10 akoreshwa n’abatekamutwe kugirango bibe abakoresha MoMo abantu bagomba kwitondera:

1. Kohereza ubutumwa bwahinduwe ku bakiriya bavuga ko bohereje amafaranga bibeshye

Amayeri akoreshwa n’abatekamutwe harimo kohereza ubutumwa bugufi ku bakiriya bavuga ko bakomoka mu masosiyete y’itumanaho, abamenyesha ko babonye amafaranga kuri konti zabo.

Bahita bahamagara abo bashaka kwiba babasaba gusubiza ayo amafaranga.

Inshuro nyinshi, abakiriya badashidikanya bagwa muri aya mayeri bitewe no kutagenzura neza ko wakiriye amafaranga cyangwa ngo ubanze kureba amafaranga asigaye kuri konti mbere yo gusubiza icyifuzo.

2. Gusaba ibikorwa byo kubikuza utabanje kubiherwa uruhushya n’abakiriya

RIB yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko rimwe na rimwe abatekamutwe bakura amafaranga kuri konti ya mobile money batabanje kubiherwa uruhushya n’umukiriya mbere yo kubahamagara babasaba kwinjizamo PIN zabo.

Iyo umukiriya utagize amakenga yinjijemo PIN ye, mu by’ukuri aba yemeje kubikuza amafaranga akajya ku mutekamutwe.

3. Kubwirana kode ya PIN hagati y’abakiriya cyangwa n’abacuruza MoMo

Mu bindi bihe, abatekamutwe bitwaza ko ari abakozi ba mobile Money bagasaba abakiriya kubaha imibare yabo y’ibanga kugirango babafashe mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga bagamije kwinjira muri konti zabo za mobile money no kugera ku mafaranga bafiteho.

4. Abatekamutwe biba ibyemezo bya banki by’abakiriya kandi “bagakura amafaranga” kuri konti zabo

bitewe n’uko banki nyinshi zitanga serivisi zo kohereza no kwakira zemerera abakoresha kwimura amafaranga hagati ya konti zabo na konti ya mobile Money, abatekamutwe bakunze kwiba ibyangombwa by’abakiriya bakoresha kugirango bakure amafaranga kuri konti za banki z’abakiriya .

5. Abatekamutwe biba terefone na PIN z’abakiriya /aba Agents

Abatekamutwe rimwe na rimwe bagerageza kugera kuri terefone z’abakiriya cyangwa abakozi ba mobile mobile hanyuma bakayikoresha kugirango babone konti z’amafaranga kandi “banazikureho” amafaranga yabo.

6. Biba konti za WhatsApp z’abakiriya bakoherereza ubutumwa inshuti n’imiryango babasaba kuboherereza amafaranga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rwakira ibirego by’abajura bagera kuri konti ya WhatsApp y’ukoresha telefone kandi bakoherereza ubutumwa inshuti z’uwahohotewe n’imiryango babasaba kubohereza amafaranga ( mu buryo bw’inguzanyo nto n’inkunga).

Ibi bimaze kuba kenshi aho inshuti n’abavandimwe baba batabiketse bohereza amafaranga ku batekamutwe batabizi.

7. Abakozi/agents bakora swap Sim Cards z’abakiriya bakiba amafaranga yabo

Hagaragaye kandi abakozi ba mobile mobile usanga bakora swap za SIM cards z’abakiriya nyuma bakagera ku mafaranga yabo. Uburiganya bwa SIM swap ni ugushimuta konti y’umuntu bitangira umutekamutwe akusanya amakuru yihariye y’uwahohotewe, kuvugana n’umuha serivisi za MoMo yigize nk’uwahohotewe akoresheje amakuru yihariye kugirango agaragare neza ko ari we avuga ko yataye terefone ye. Kenshi, ngo abatekamutwe bakorana cyane n’abakozi b’ibigo by’itumanaho.

8. Kwigira nk’umukozi w’ikigo cy’itumanaho

Abatekamutwe bahamagara abakiriya cyangwa abakozi ba Mobile Money hanyuma bakiyerekana nk’abakozi b’ikigo cy’itumanaho bakabasaba kugira kode bashira muri terefone zabo bakemeza kubikuza amafaranga batabizi.

9. Kwandikisha mu buriganya amakarita ya SIM

Hari aba agents babarura mu buryo bw’uburiganya sim card bakoresheje indangamuntu z’abandi bakiriya batabanje kubiherwa uruhushya hanyuma bagakoresha Sim card kugirango bariganye abandi bakiriya. Aha, bakunze gukoresha umwirondoro w’abantu bafite amakuru yanditse yo kugera kuri konti zabo.

10. Gushuka abakiriya ukoresheje MoMo Pay

Byagaragaye kandi ko bamwe mu ba ’agents’ bakora uburiganya bakoresha konti ya Mobile Money (MOMO Pay)mu kwishyura ariko bagaca abakiriya amafaranga y’umurengera ugereranyije n’amafaranga asanzwe acibwa muri MoMo Pay.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here