RIB yageneye ubutumwa bwihariye abakoresha urubuga rwa WhatsApp.

0
2743
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), bwageneye ubutumwa bwihariye abantu bose bakoresha WhatsApp mu Rwanda bitewe n’uburiganya ndetse n’ubujura buhakorerwa.

Urubuga rwa WhatsApp ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe mu Rwanda, doreko ushobora gusanga rukoreshwa mu ngeri zose.

WhatsApp ikoreshwa mu guhanahana amakuru mu buryo bwa messages, amashusho ndetse n’amajwi.

Mu Rwanda bimaze kugaragara ko uburyo uru rubuga rukoreshwa butari bwiza kuko hari ababukoresha mu gushaka indonke mu baturage bababeshya bakabambura ibyabo.

Ni kubwizo mpamvu RIB yageneye abakoresha uru rubuga ubutumwa bwihariye bukurikira:

  1. Kudaha agaciro abakoherereza ubutumwa bugufi biyitirira abantu musanzwe muziranye bagusaba kubasubiza ubutumwa bavuga ko buyobeye kuri telephone yawe.

2. Kwirinda gutanga imibare y’ibanga (verification code) ya WhatsApp ku bakubwira ko yayobeye kuri telephone yawe niyo mwaba muziranye.

3. Gushishoza neza mbere yo kohereza amafaranga ku bantu bakubwira ko bayakeneye cyane byihuse ariko bahuze, bari buyagusubize niyo mwaba muziranye, nibiba ngombwa ubanze umuhamagare.

4. Mu gihe uhuye n’iki kibazo wakwihutira gutanga ikirego cyawe kuri RIB station ikwegereye cyangwa ugahamagara nimero ya RIB itishurwa 166.

5. Ni ngombwa kubigeza kuri RIB bikiba kugira ngo usubizwe WhatsApp yawe kuko iyo bidakozwe vuba uwibye WhatsApp akomeza kuyikoresha yiba abandi.

Image

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here