RIB yahamagaje umufana Idrissa warezwe na Sadate ko yamututse

0
824
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kabayiza Idrissa usanzwe ari umufana ukomeye wa Rayon Sports yatumijwe n’Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha RIB ngo yisobanure ku kirego yarezwemo na Sadate Munyakazi ko yamututse.

Kabayiza Idrissa usanzwe ari n’umunyamuryango wa Rayon Sports, mu mpera z’icyumweru gishize yavuze amagambo yafashwe nk’ibitutsi kuri Sadate Munyakazi uyobora iyi kipe wahise anamurega.

Inyandiko y’ihamagara dufitiye Kopi, igaragaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahamagaje Idrissa rumumenyesha ko agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu Tariki 09 Nzeri 2020 ku biro by’uru rwego mu Karere ka Nyarugenge.

Kabayiza Idrissa ariko akomeje kuvuga ko ariya magambo yavuze kuri Sadate, nta rwango rurimo ahubwo ko yayatewe n’agahinda nk’umukunzi wa Rayon Sports ubona iri mu bibazo muri iyi minsi.

Ati “Ntabwo ngewe nabivuze ngambiriye kugira uwo nibasira ahubwo ni agahinda nk’umukunzi wa Rayon Sports nkurikije ibihe irimo muri iyi minsi nta bakinnyi bakomeye uko Rayon yahoze n’abarimo bafite ibibazo kandi bishingiye ku miyoborere.”

Perezida Kagame Paul mu kiganiro yagiranye na RBA, yabajijwe niba ibibazo bivugwa muri Rayon Sports abizi, avuga ko adakurikirana cyane umupira wo mu Rwanda, ariko ko ibyo muri Rayon yabyumviseho akaza no kubiganirano na Minisiri wa Siporo Mme Mimosa Aurore Munyangaju ndetse ko yizeye ko azabikemura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here