RIB yataye muri yombi abagore bashinjwa kongeresha amabuno.

0
2552
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ejo kuwa 12/8/2020 mu guhera saa 12h00 kugera 15h mu kagari ka Niboye mu mudugudu wa Rwezamenyo ku bufatanye na RIB.

Ku nkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga byavuzwe ko hafashwe abagore n’abakobwa 15 hari 12 baba baje kwongeresha no kugabanisha ibibuno ,inda,amabere ,namaboko.

UWIMPUHWE Zawadi wavutse1995 uturuka Gisozi nyiri ugukora ibi atangaza byinshi kuri ibi bikorwa.

Agira ati,”tumaze ukwezi kumwe tuje duturutse kagarama aho twari tumaze amazi 2.

RIB itangaza ko hafashwe imashini zongera ibibuno n’izigabanya inda ,ndetse n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.

Abagore n’Abakobwa bafashwe umukuru yavutse mu 1967, umutoya yavutse muri 2005, baturuka mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari n’abaturutse mu Ntara.

Dr. Murangira Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yatangaje ko bafunze abagore babiri, ariko yirinze gutangaza amazina yabo.

Yatangaje ko bafungiye kuri kicaro cya RIB Kimisagara bakurikiranyweho Icyaha cy’Uburiganya hakoreshejwe ikintu cy’undi.

Ati “Amakuru dufite ni ayo, turi kwanga gutangaza ibintu byinshi kubera ko tukiri mu iperereza

Abo bose bashyikirijwe RIB kimihurura, iperereza ryabo nirirangira,dosiye zabo zizashyikirizwa ubushinjacyaha.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here