RIB yataye muri yombi umunyeshuri wiga muri kaminuza y’ u Rwanda akekwaho gusambanya abakobwa babiri harimo ufite imyaka 15 n’uw’imyaka 20

2
1218
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Izabayo William, umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya huye ufite imyaka 29 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri barimo uw’imyaka 15 n’uw’imyaka 20.

Ku wa mbere tariki ya  30 Werurwe 2020, ni bwo Izabayo William w’imyaka 29 y’amavuko wiga mu Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ibanze zo mu kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu karere ka Huye, nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu munyeshuri yari kumwe n’abana  b’abakobwa babiri aho yari acumbitse.

Uyu musore, abakobwa bamusanganye harimo uw’imyaka 20 wiga kuri GS mucyo KARENGERA n’uw’imyaka 15  wiga ku ishuri ryitwa Wisdom High school Musanze.

Aba banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakaba bari baratashye nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi ifashe icyemezo cyo gucyura abanyeshuri kubera ikibazo cya COVID-19.

Uyu munyeshuri ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa babiri harimo utarageza ku myaka y’ubukure akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ngoma, i Huye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here