RIB yataye muri yombi uwahoze ari umupolisi imukurikiranyeho ubwambuzi

0
72
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abagabo batatu nibo beretswe abanyamakuru kuri uyu wa Kane, taliki 10, Nzeri, 2020 bakaba barimo n’umurokore.

N’ubwo uwahoze ari umupolisi wafatiwe mu butekamutwe yari ari muri abo batatu bazanywe ku kicaro gikuru cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera muri Gasabo, siwe wavugishije itangazamakuru ahubwo havuze undi.

Uyu wavuze yiyemereye ko yari asanzwe ari mu pentekote akaba atuye mu murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Yavuze ko yafashwe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’uwo yise ko yari umukozi wa RIB ku murenge wa Gikomero wamusabye ko yamufasha mu kubona amakuru yari akurikiranyeho umuntu.

Nyuma ngo yaje gufatwa, ubu akaba afunzwe akurikiranyweho kwiyita umugenzacyaha wa RIB agasaba umugore witwa Immaculée Mukamutsinzi ruswa ya Frw 400 000 ngo umugabo we ukurikiranyweho kunyereza sima y’amashuri afungurwe.

Kubera ko uyu mugabo yageze aho ikiniga kikamwica akarira imbere y’itangazamakuru, byabaye ngombwa ko agenda ndetse na bagenzi be babiri barimo na wa wundi twavuze haruguru wahoze ari umupolisi barajyana.

Ubwo uruhande rw’abakurikiranyweho biriya byaha ruba ruragiye.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dr Murangira B.Thierry yaje asobanura ibyo bariya bagabo bakurikiranyweho avuga ko muri bo harimo uwahoze ari Umupolisi witwa Twajamahoro.

Uyu mugabo Twajamahoro RIB ivuga ko  ‘afite umwihariko’ w’uko yari yarirukanywe muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa ndetse aza no gufungwa azira nanone gukora ubwambuzi bushukana.

Dr Murangira ati: “ Uyu Twajamahoro we afite umwihariko kuko yahoze muri Polisi aza kuyirukanwamo azira icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ubu twamufashe tumukurikiranyeho icyaha cya ruswa yakiriye ya Frw 70 000 yari ahawe n’uwitwa Bennon amwizeza ko azamufasha kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hanze y’u Rwanda.”

Avuga ko bariya bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bibiri: Icyo kwihesha iby’undi hakoreshejwe uburinganya ( iyo gihamye umuntu ahanishwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu y’igifungo) n’icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga( iyo gihamye ukiregwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atandatu.)

Murangira yagiriye inama Abanyarwanda y’uko bagomba kuzirikana ko ubutabera butagira inzira y’ubusamo.

Ngo haba gufungwa cyangwa gufungura biteganywa n’amategeko kandi nta kiguzi bigira bityo ngo  abantu bagombye kwirinda kumva no kumvira ababizeza ibintu badafitiye ububasha bahabwa n’amategeko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here