Ronaldo,Messi ,Zlatan:Abakinnyi 20 b’ibikomerezwa habuzeho gato ngo bakinire Arsenal

0
177
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ya Arsenal yagize abakinnyi b’ibitangaza kuva yashingwa ;uhereye kuri Thierry Henry,Bergkamp, Vierra n’abandi bagiye bayifasha gutwara ibikombe bitagira ingano ifite.Nyamara yakabaye yarageze ku birenze iyo ifite iyo iza gusinyisha abakinnyi b’ibikomerezwa yabuze gatongo igereho.


Arsene Wenger watoje iyi kipe yavuzweho kenshi impiri mu mufuko ku buryo kugura abakinnyi kwe byari bigoye ahanini bitewe no kwinangira kurekura amafaranga kwe.


Aha hari urutonde rw’abakinnyi 20 bari bagiye kwerekeza muri Arsenal hakaburaho gato.


20.Roberto Carlos

Uyu munyabrasil yari kuzerekeza muri Arsenal muri 2003 aho yanatangaje ko Arsenal ari ikipe abona iri ku rwego rwa Real Madrid.


19.Raphael Varane
Varane yifujwe na Arsenal ubwo yari afite imyaka 18 muri Lens yo mu Bufaransa nyamara aza gusinyishwa na Real Madrid atwarana nayo ibikombe 17 harimo na Champions League 4.


18.Vincent Kompany
Hari muri 2006 ubwo Kompany wakiniraga Anderlecht yifuzwaga na Arsenal ngo adimbure Campbell.Arsene Wenger yahuye n’uhagarariye uyu mukinnyi ariko barananiranwa maze muri 2008 yigira muri Manchester City.


17.Peter Schmeichel
George Graham watoje Arsenal mbere ya Wenger yatangaje ko yifuje uyu muzamu ariko yisubiraho kubera ikizere yari afitiye Seaman wabanzagamo.


16.Karim Benzema
Muri 2016 habuzeho gato ngo uyu Mufaransa ufite amamuko muri Algeriya yerekeze I Londre ndetse na nomero 9 yari yamaze kwandika mu mugongo w’umwambaro w’iyi kipe ariko birangira agumye muri Real.


15.Harry Kane
Ku myaka 8 gusa Kane yasinyiye Arsenal ariko nyuma y’umwaka 1 araekurwa yisangira abakeba ba Tottenham.Kuri ubu amaze gutsinda ibitego birenga 100 muri Premier League.


14.Antoine Griezmann
Hari mu mpeshyi ya 2013 ubwo Arsenal yari imaze kubura Luis Suarez .Griezmann yariho yitwara neza muri Real Sociedad kandi Wenger amuhozaho ijisho.Arsenal yahisemo kugura Ozil maze ibya Griezmann bijya ku ruhande.


13.Gianluigi Buffon
Uyu Mutaliyani yasangiye na Arsene Wenger ku myaka ye 20 arimo amureshya ngo azamusimburire Seaman mu izamu ariko Juventus ibyitambikamo imugura kuri miliyoni 50 z’amapawundi


12.Kylian Mbappe
Kera cyane mbere yuko Mbappe atangira kwitwa umuntu mukuru ,Wenger yashatse kumugura ngo amuzane mu ikipe y’Abarashi ariko asanga akosha maze aharira PSG iramwitwarira.


11.Alex Ferguson
Uyu munya Ekose si umukinnyi ariko yabaye umutoza w’ikirangirire.Muri za 1986 Arsenal yaramwifuje nyuma yo kwirukana uwayitozaga Terry .Ferguson ariko yahisemo kuguma muri Aberdeen maze nyuma yahoo yerekza muri Manchester United.Ibyakurikiyeho ni amateka.


10.Gareth Bale
Kuri miliyoni 5 zonyine z’amayelo ,ARSENAL yari kubasha kwegukana Bale imukuye muri Southampton aho yakinaga muri ba myugariro ku ruhande rw’ibumoso.Bale yaje kwerekeza muri Real Madrid avuye muri Tottenham.


9.Eden Hazard
Ntibisaba ngo ube uri inzobere mu by’umupira kugira ngo utahure impano ya Hazard.Amakipe Manini muri 2012 yirukaga kuri uno Mubiligi wakiniraga Lille.Igiciro cye cyari miliyoni 40 z’amapawundi utabariyemo imishahara.Ku ikipe icyo gihe yagundiraga nka Arsenal byari bihagije gukurayo amaso.


8.Virgil Van Dijk
Nta gushidikanya ko ari we myugariro wa mbere ku isi kuri ubu.Yaguzwe miliyoni 75 z’amapawundi muri 2018 avuye muri Southampton.Nyamara imyaka 4 mbere yahoo Arsenal yari kubasha kumugura miliyoni 12 imukuye muri Celtic.


7.Yaya Toure

Arsene Wenger azwiho kuba yarahaye umwanya abakinnyi baturuka ku mugabane wa Afurika aho yaciye hose.Atangaza ko kuba atarazanye Yaya Toure aricyo kintu yicuza ku mwanya wa mbere mu bo atasinyishije.Yaya yari yanambaye umwambaro wa Arsenal muri 2003 mu mikino yo kwitegura shampiyona ariko Yaya yerekeza muri Donetsk.


6.Didier Drogba
Uyu munya Cote d’Ivoire yari azwiho kwibasira arsenal dore ko iteka iyo bahuraga yayitsindaga akina muri Chelsea.Aka kababaro kari kuba karirinzwe iyo iyi kipe isigaye yamamaza gahunda ya Tembera u Rwanda iza kumusinyisha imukuye muri Le Mans muri 2004.


5.Luis Suarez
Abakurikirana iby’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ntibazigirwa ubwo Arsenal yongeragaho I pound rimwe kuri miliyoni 40 yari yageretse Suarez.Liverpool yarayanze maze nomero 10 wabo aza kwerekeza muri Barcelona umwaka ukurikiye ku giciro kikubye hafi 2 icyambere.


4.Zlatana Ibrahimovic
Ntawutazi ikixere Ibrahimovic yigirira.Mu 2000 umwana muto wo muri Suwede witwa Zlatan yageze I Londre ngo asinyire Arsenal .Wenger yamusabye gukora igeragezwa aranga aratsemba avuga ko atajya asuzumwa ngo niba bamushaka bamukinishe niba batabishaka bamureke agende.


3.Ronaldinho
Amacenga y’uyu Munyabrasil yaari kuzajya avugiriza ubuhuha I Highbury iyo muri 2001 Arsene Wenger adatambamirwa na gahunda yari ihari yabuzaga abakinnyi batari abanyaburayi kuhakina bataragwiza imikino runaka mu makipe y’ibihugu.Wenger yari yavuganye na mukuru we ariko batambamirwa n’ayo mategeko.


2.Lionel Messi
Ntibyoroshye kuba uri umufana w’Abarashi ngo utekereze icyari kuba iyo aka kamana umupira w’amaguru kaza kwerekeza muri Arsenal.Wenger yemera ko yagiranye ibiganiro na Messi ubwo yaguraga Fabregas bareranywe mu mashuri y’abana y’umupira.Barcelona ariko ngo yamuryamyeho ishyiraho amananiza kugeza ahagumye.Mbega icyemezo kiza!.Messi nicyo kintu kiza cyabaye kuri iyi kipe y’i Katalonya kurusha ibindi.

1.Cristiano Ronaldo
Nomero 8 yari yamaze gutegurwa.Imihanda yari yaharuwe.Hanyuma kidobya Alex Feguson abyitambikamo.Muri 2003 ubwo Manchester United yakinaga na Sporting Lisbon mu mikino yo gutaha sitade nshya y’iyi kipe yaho Ronaldo avuka,Ferguson yabonye ubuhanga bwa Ronaldo wacenze ikipe ye yose maze ararahira avuga ko adasubira mu Bwongereza atamusinyishije.
Miliyoni 12 z’amapawundi zari zihagije kugira ngo ikifuzo cy’uyu munyabigwi utaravanaga shikareti mu kanwa cyubahirizwe.Piers Morgan ufana Arsenal aherutse guha Ronaldo impano y’imwambaro wa Arsenal uriho nomero 8 n’amazina ye amusaba kuzayizamo dore ko ngo kuri we ntarirenga.
Mu buzima tubaho twicuza ,ni kenshi interuro iyo mbimenya igaruka .Na Arsenal iyo ibimenya ahari iba ifite cya gikombe cy’amatwi manini gitwara n’ikipe yahize izindi ku mugabane w’iburayi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here