Rubavu: Abana babiri baguye mu cyobo cy’amazi bahita bitaba Imana.

0
113
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’abana babiri bafite ba se bavukana, baguye mu cyobo cy’amazi bakahasiga ubuzima.

Byabaye ahagana saa tatu za mu gitondo, ubwo abo bana aribo Irakoze Aline wari ufite umwaka umwe n’amezi atanu na Manzi Clever wari ufite umwaka umwe n’amezi atatu, babasanze bapfiriye mu cyobo cya metero ebyiri kirimo amazi, giherereye kwa sekuru w’abana bombi, bapfuye.

Imirambo y’aba bana yabonywe na nyirakuru ahita atabaza, babakuramo bose bashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache, yemeje aya makuru y’akababaro, avuga ko ari impanuka yabayeho.

Ati “Abana barimo bakinira mu rusisiro hamwe n’abandi bana, barimo koga mu mazi y’ikidengazi bavuga ngo ni Ikivu, nyuma baragenda batandukana n’abandi bana. Nyuma birasa nk’aho babonye icyo cyobo cyarimo amazi bagira ngo kireshya na cyakindi bakajyamo, kandi cyo cyari kirekire kuko cyapimaga metero ebyiri z’ubujyakuzimu.”

Yakomeje avuga ko nyirakuru w’abo bana yazengurutse mu rusisiro abashakisha arababura, nyuma nibwo yabonye umwana umwe arimo kureremba hejuru y’amazi, aratabaza babakuramo bombi bashizemo umwuka.

Asaba ababyeyi kuba hafi y’abana bakabigira nk’ihame, bakabitaho cyane ndetse buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we, agafata umwana wese nk’uwe.

Abo bana bakaba bahise bashyingurwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here