Rubavu: Abasirikare barashe umuturage wambukaga umupaka arapfa

0
826
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, abasirikare bakorera mu Karere ka Rubavu baraye barashe umugabo witwa Niyobuhungire Simbizi wambukanaga inka ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo wari ushoreye inka, yaraye arashwe ahagana saa tatu (21:00) z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu Mudugudu wa Rutagara, Akagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu.

N’inka yari ashoreye na yo yarashwe ihita ipfa.

Uyu mugabo wari ufite icyangobwa cya CEPGL cyatanzwe muri Werurwe 2020, ni Umunye-Congo wavutse mu 1984.

Umwe mu baturage bari muri kariya gace, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, hagiye kuba inama y’abaturage n’Umuyobozi w’Akarere.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here