Rubavu: Igisasu cyaturikanye umwana w’imyaka 14 y’amavuko.

0
287
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama, akagari ka Rusesa, umudugudu wa Rusongati ni iturika ry’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyaturikanye umwana w’imyaka 14.

Icyo gisasu kikaba cyaturikinya uwo mwana kuri uyu wa kane tariki ya 4/6/2020, ubwo uwo mwana yari aragiye intama, bikaba bivugwa ko intama ishobora kuba ariyo yakandagiye icyo gisasu kigaturika, gusa ku bw’amahirwe ntago cyabashije guhitana uwo mwana ariko cyamukomerekeje ku kaboko byorohejwe, akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi, nkuko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honore.

Nubwo nta muntu uzi aho icyo gisasu cyaba cyaturutse, hari abaturage bavuga ko gishobora kuba ari icyasigaye mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2000 ubwo habaga intambara y’abacengezi dore ko aho habereye intambara ikomeye.

Abaturage baturiye uwo murenge basabwe kwitondera icyuma babonye batazi ndetse bagatoza n’abana bato ko bazajya babyitwararikaho mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here