Rubavu: Umugabo w’abana 3 yiyahuye azira ibihumbi 25 yibye nyina umubyara

0
164
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru dukesha Igihe, ni uko umugabo wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi yimanitse mu mugozi nyuma yo gushyamirana na nyina bapfa ibihumbi 25.

Uyu mugabo witwa Habimana Jean Claude ukunzwe kumenyekana ku izina rya Said ngo yasanzwe mu mugozi mu gitondo cyo kuri iki cyumweru yimanitse yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu yemeje aya makuru, avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rurimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ati’ “Twabimenye mu rukerera ubwo nyina yasangaga umuhungu we yimanitse mu mugozi. Ubu abagize urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bahageze barimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu’’.

Abaturage bavuga ko mbere yo kwiyahura, habanje ubwumvikane buke na nyina w’uwo mugabo kubera amafaranga ibihumbi 25 yari yafashe mu nkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19.

Uwo mukecuru ngo yari yahawe ibihumbi 100 Frw, noneho umuhungu we amwiba ibihumbi 25 ari nabyo byatumye batongana.

Abaturage bavuze ko bamaze gutongana, umugabo yahise ajya kunywa inzoga ataha bwije, bukeye basanga yiyahuye.

Uyu mugabo asigiye Nyina abana 3 yabyaye nyuma akaza gusigwa n’umugore we akajya kwishakira undi mugabo niko guhita yimukana n’abana be bakajya kubana na nyina.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here