Rubavu: Umugabo yaramaze amezi atanu afunguwe, yaraye arashwe ahita apfa.

0
277
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ijoro ryakeye ahagana saa sita zijoro, abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka barashe uwitwa Karikumutima Jean d’Amour, akaba yarasiwe mu mudugudu wa Bisizi, Akagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe ahita apfa.

Karikumutima yarashwe agerageza kwinjira mu Rwanda ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari yikoreye urumogi.

Yasanganywe udupfunyika ibihumbi 12 z’urumogi. Abandi bari kumwe nawe bataramenyekana umubare bakaba bahise bacika.

Uyu warashwe yari amaze amezi atanu afunguwe arangije igifungo cy’imyaka itatu nabwo azira gucuruza urumogi.

Yarashwe nyuma y’iminsi itatu ishize mu Murenge wa Rubavu nabwo Ingabo z’u Rwanda zo muri batayo ya cyenda zirashe uwitwa Niyobuhungiro Simbizi Jean Jules agerageza kujyana inka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatura Rwanda barasabwa kwitwararika bakumvira inzezo z’umutekano kandi bagaca ukubiri n’icyaha.

Uzafatwa adashaka kugendera ku mabwiriza azahanwa n’amategeko y’u Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here