Rubavu:Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye ikigo cy’amashuri

0
289
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iyi nkongi yabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro ryakeye mu rucyerera, kuri ririya shuri riri mu Kagali ka Kivumu, Mu Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

Inzu iraramo abana b’abahungu bagera kuri 66 yahiye ariko Imana ikinga akaboko ntihagira umunyeshuri uhiramo.

Iri shuri riherereye i Gisenyi mu Mujyi rwagati ahazwi nko KUGIPONDA, ubusanzwe higamo abana bataha iwabo mu ngo n’abandi bacumbika mu kigo.

Amakuru y’iyi nkongi y’umuriro yemejwe na Uwimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi.

Uwimana Vedaste yavuze ko iyi nkongi bikekwa ko yatewe na “Cours Circuit” y’amashanyarazi kuko byatangiriye muri cash power hagashya ibyumba 11 biraramo Abana b’abahungu.

Akomeza avuga ko ibintu byinshi babikuyemo, harimo matelas, ibikapu gusa bimwe mu bikoresho by’Abanyeshuri byahiriyemo, ngo haracyakorwa ibarura ry’ibyangiritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi yatangaje ko Ubuyobozi bw’Akarere, Mayor Gilbert Habyarimana n’inzego z’umutekano bazindutse bajya guhumuriza abanyeshuri.

Dortoir yahiye ni inzu yari ishaje Ubuyobozi buvuga ko ikigo cya GASS gifite icumbi rishya ryahise rishyirwamo aba banyeshuri 66 bararaga mu nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Inzu abahungu bararamo ni yo yahiye n’ibindi bikoresho

SRC:Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here