Rubavu:Mu mpanuka ikomeye,ivatiri igonganye n’ikamyo,5 bahasiga ubuzima

0
3285
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Rubavu , Umurenge wa Nyakiriba habereye impanuka ikomeye , ihitanye ubuzima bw’abantu batanu , ntihagira numwe uyirokoka .Ubuyobozi bukaba bushishikariza abashoferi gusuzumisha ibinyabiziga byabo kenshi kugira ngo bamenye niba nta kibazo bifite.

Iyi mpanuka ibaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kane , tariki ya 20 Kanama 2020 ,ubwo Ivatiri yavaga kuri Mahoko izamuka yerekeza mu karere ka Musanze yagonganye n’ikamyo yamanukaga yerekeza kuri Mahoko , abari mu ivatiri ndetse n’abari mu ikamyo bose bahasiga ubuzima.

Ababonye iyi mpanuka batangaje ko iyi Vatiri yo mu bwoko bwa Rav4 yagonzwe ifite Plaque RAB884Q , yagonzwe n’ikamyo bivugwa ko yacitse feri igata umuhanda igasatira iyi vatiri .

Tuyishime Jean Bosco Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba , yemeje iby’iyi nkuru y’akababaro , asaba imiryango yabuze ababo kwihangana .

Yagize ati “ Impanuka y’ikamyo yamanukaga iturutse Kabari , yagonze ivatiri yarimo izamuka yerekeza i Musanze , abarimo bose bahasiga ubuzima , 3 bari mu ivatiri , 2 bari mu ikamyo , inkuru ibababje nuko nta numwe wigeze abasha kurokoka iyi mpanuka , polisi yahageze harimo kurebwa uko imibiri y’aba bazize impanuka yagezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi . ”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka , kuko akenshi biba imparutso mu gutera impanuka.

Kuwa 15 Gashyantare 2020 , nabwo mu Kagari ka Nengo , mu Mudugudu wa Gikarani , Umurenge wa Gisenyi , mu karere ka Rubavu ku ikorosi ryo ku bitaro bya Gisenyi habereye indi mpanuka ikomeye aho ikamyo itwara kontineri yagonganye na moto bituma abantu 4 bahasiga ubuzima abandi narenga 5 barakomereka .

Mu mwaka ushize nabwo kuwa 02 Ukwakira 2019 mu ikorosi ryo kuri ibi bitaro bya Gisenyi habereye impanuka y’ikamyo yagonze ibitaro ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here