Ruhango: Arashinja mudugudu gufatanya n’agatsiko ke kumusambamya, bakamuca n’amatwi

0
444
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ntangiriro z’ ukwezi gushize ni bwo uwitwa Uwimbabazi Irene utuye mu kagari ka Buhoro, mu murenge wa Ruhango w’ akarere ka Ruhango yabwiye TV1 dukesha uyi nkuru ko uwitwa Majyambere Simoni n’ uwari umukozi we bakubise umugabo we Nzayisenga Yohani bikamuviramo urupfu, urwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, ishami rya Ruhango na rwo ngo ruramutererana ntirwakorera isuzuma umurambo.

Abashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rw’ uyu mugabo ndetse n’ ibyarukurikiye umugore we yise akarengane bahakanaga ibyo baregwaga.

Icyakora bikimara guca mu itangazamakuru aba bose barimo n’ umukozi wa RIB mu karere ka Ruhango batawe muri yombi, buri wese akurikiranweho uruhare rwe.

Nyuma y’ iminsi mike bamwe muri bo baje kurekurwa, bamenyeshwa ko bazakurikiranwa bari hanze.

Ku wa 27 w’ ukwezi gushize kwa Karindwi, insina za Uwimbabazi Irene zaje kugaragara zatemweho ndetse anagaragaza urupapuro ruriho amagambo amutera ubwoba avuga ko yandikiwe.

Amwe mu magambo yanditse kuri uru rupapuro afitiwe Kopi n’umunyamakuru ,avuga ko we na musaza we nibadahagarika gukurikirana umukire bizabagiraho ingaruka zikomeye.

Ku mugoroba wo kuri uwo munsi, ngo abantu bataramenyekana basanze uyu mugore mu rugo rwe bamuzirika amaboko baragenda bamujugunya mu mazi ku bw’ amahirwe ararokoka.

Nyuma yo kuva muri aya mazi yajyanwe mu bitaro.Mu gihe yari ataramara icyumweru abisohotsemo, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2020, ngo yasambanyijwe ku ngufu ndetse anacibwa amatwi n’ abo yemeza ko barimo n’ uyu witwa Simoni Majyambere ashinja kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’ umugabo we.

Yagize ati:” Nagiye kuri WC(mu musarani) numva abantu barimo umukuru w’ umudugudu barajujurira hirya y’ urugo. Ngira ngo ni rya rondo. Ubwo mudugudu yaraje ahita anyambika umufuko mu mutwe, baranjyana bansambanyiriza mu rutoki ruri hirya y’ iwanjye.”

Abaturanyi ba Uwimbabazi Irene barimo n’ uwamutabaye udahamya neza ko yasambanyijwe ku ngufu bifuza ko uwo ari wese wihishe inyuma y’ ibi bikorwa agomba gushakishwa kuko ngo biri guteza umutekano muke mu mudugudu wabo.

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rukiri gukora iperereza mu minsi ya vuba ruzatangaza ibyarivuyemo.

Nubwo umuryango wa Nyakwigendera Nzayisenga Yohani uhamya udashidikanya ko Majyambere Simoni ari we wihishe inyuma y’ ibi bikorwa by’ ubugizi bwa nabi byose, hari amakuru avuga ko na wo ubwawo ushobora kubyikorera.

Gusa kugeza magingo aya inzego zibishinzwe ntiziragira umuntu n’ umwe zitangaza nk’ ubigiramo uruhare.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here