Ruhango: Ntibisanzwe, batawe muri yombi bari kubaga imbwa

1
812
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa mbere tariki ya gatatu Kanama 2020, mu murenge wa Ruhango, akagari ka Gikoma mu mudugudu wa Gukumba , ku makuru yatanzwe n’abaturage, hafashwe abasore batatu bamaze kubaga imbwa.

Aba bafashwe barimo uwitwa IHIMBAZWE Maurice ufite imyaka 20 ,YANGENEYE Emmanuel ufite imyaka 22 na NSHIMIYIMANA Theogene ufite imyaka 27 .

Batawe muri yombo bamaze kubaga imbwa bagiye kuyigurisha, amakuru atangaza ko bari baraguze iyi mbwa yabazwe ku itariki ya 2 Nyakanga 2020 nuwitwa GASATSI Alex,inzengo z’ubuyobozi ndetse n’abaturage batashoboye kumenya aho abarizwa.

Andi makuru yamenyekanye ni uko iyo mbwa mbere yo kuyibaga yari imaze kuruma uwitwa DUSINGIZIMANA Paul 26 ufite imyaka 26 wahise ajyanywa kwa muganga , ku bitaro bya KINAZI.

Ayo makuru akomeza avuko rero ngo bamaze kubona iriye umuntu ari bwo bafashe umwanzuro wo kuyibaga.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here