Amakuru dukesha Igihe avuga ko Mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Munini Umugabo yasabye umugore ko baryamana aranga ahita amwadukira aramutema birangira amusambanyije ku mbaraga abaje ku mutabara nabo arabatema.
Ibi byabaye ejo kuwa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, ubwo Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije Urukiko dosiye y’uwasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye.
Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.
Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.
Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.
Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.