Ruhango: Umugore wavugaga ko yafashwe ku ngufu, RIB yavuze ko atasambanyijwe

0
243
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB/Rwanda Investigation Bureau) ruratangaza ko iperereza ry’ibanze ku mugore wo mu Karere ka Ruhango wavugwagaho ko yashimuswe agafatwa ku ngufu n’abantu batamenyekanye, ryasanze atarasambanyijwe.

Uwimbabazi Irene wo Mudugudu wa Muhororo I, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 05 Kanama 2020, ubwo abagizi ba nabi bamusangaga iwe, bakamujyana mu rutoki ubundi bakamukorera ibikorwa bya mfura mbi.

Uyu mubyeyi urwariye kwa muganga, yavugaga ko bariya bagizi ba nabi bamukubise bakamukomeretsa bikomeye ndetse bakanamufata ku ngufu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwatangaje ko rukimenya amakuru ya buriya bugizi bwa nabi, rwohereje itsinda ry’Abagenzacyaha aho icyaha cyabereye rikegeranya ibimenyetso.

RIB ivuga ko uriya wahohotewe yahise ageza kuri Isange One Stop Center kugira ngo ahabwe ubutabazi, iratangaza ko isuzuma ryakozwe n’abahanga ryasanze uriya munyarwandakazi atarasambanyijwe nk’uko yabivugaga.

Uru rwego rugira ruti Iperereza ry’ibanze rishingiye ku bimenyetso by’abahanga rigaragaza ko Uwimbabazi atigeze asambanywa. Ibindi bimenyetso byakuwe ahabereye icyaha biracyasuzumwa na Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane ukuri ku kibazo cya Uwimbabazi.”

Uyu mubyeyi kandi aherutse kubura umugabo we kuko muri Gashyantare 2020, yakubiswe n’abantu batamenyekanye bikaza kumuviramo urupfu.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko abari bakurikiranyweho iki gikorwa cyo kwivuganga Nzayisenga John umugabo wa Uwimbabazi Irene, bafashwe bagatabwa muri yombi ariko bakaza kurekurwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here