Ruhango: Umukozi w’umurenge witeguraga kurushinga bamusanze mu mukoki yapfuye.

0
194
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukozi Ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, witwa Munyeshyaka Michel muri iki gitondo bamusanze mu mukoki waciwe n’ibiza yapfuye. Bikekwa ko yaguyemo agiye mu kazi agahita apfa, na moto ye bayisanze muri uyu mukoki.

Uyu Munyeshyaka Michel basanze umurambo we na moto mu mukoki waciwe n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa.

Munyeshyaka Michel ukomoka mu Karere ka Nyanza akaba yari yarimutse yaragiye gutura i Kinazi muri Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu nyakwigendera bamusanze mu mukoki uherereye mu Murenge ayobora.

Nsanzabandi Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, wakoranaga na nyakwigendera, yavuze ko ejo yiriwe mu kazi bisanzwe ku mugoroba afata moto ataha nk’ibisanzwe.

Ngo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo yazindutse agaruka mu kazi anyura muri uriya muhanda wacitse aho guca mu yindi nzira bari barahanze babererekera uriya mukoki.

Muri iki gitondo ni bwo basanze yapfuye ari mu mukoki muremure ndetse na moto ye iri iruhande rwe. Bikaba bikekwa ko yisanze yaguyemo.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera bari bavuganye ko ari buzinduke kuko ku Biro by’Umurenge bafite abashyitsi.

Nsanzabandi Pascal avuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 36 y’amavuko, yari muri gahunda yo kurushinga mu minsi iri imbere.

 umurambo we ukaba wahise ukurwa muri uriya mukoki kugira ngo ujyanwa gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here