Ruhango:Yapfiriye mu kabari mu buryo butaramenyekana

0
161
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango yapfiriye mu kabari mu masaha ya Saa tatu z’ijoro kuri iki Cyumweru, urupfu rwe ruba amayobera kuko hataramenyekana icyamwishe n’uburyo yapfuyemo nyuma y’iminota mike ari muzima nta n’uburwayi agaragaza.

Amakuru y’urupfu rwa Munyankindi Leopard w’imyaka 67 y’amavuko yamenyekanye mu masaha ya Saa tatu z’ijoro ubwo inzego z’umutekano zasangaga umurambo we mu kabari k’uwitwa Sikubwabo Bosco w’imyaka 36.

Byabareye mu Mudugudu wa Nyangandika mu Kagari ka Buhoro.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage bo muri ako gace avuga ko Munyankindi yari yasuwe n’abavandimwe baturutse mu Karere ka Muhanga bamuzanira inzoga ayisangira n’abaturanyi.

Nyuma ngo yaje guherekeza abo bashyitsi aho gutaha anyura mu kabari bigaragara ko yasinze ari naho yaje kugwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens,yavuze ko amakuru y’ibanze bafite avuga ko uwo mugabo yituye hasi nta muntu umukozeho bityo iperereza ku rupfu rwe rikaba riri gukorwa.

Ati “Abagize umuryango we bari kumwe na we bavuga ko babyiboneraga nta wamukozeho kandi nta kintu yanyoye muri ako kabari, batazi gusa icyatumye yikubita hasi nyuma yuko wenda yari yasinze adandabirana. Kugeza ubu nta bantu bakurikiranweho urupfu rwe kuko n’umuryango we wemeza ko nta muntu wamukozeho.”

N’ubwo abagize umuryango wa Nyakwigendera basabye ko umurambo we washyingurwa nta suzuma rikozwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe umwanzuro ko ugomba kujyanwa kwa muganga ugakorerwa isuzuma hakamenyekana icyamwishe.

Mu gihe hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu; nyir’akabari yajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango kugira ngo atange amakuru ku nzego z’iperereza ndetse ahabwe n’ibihano kuko yafunguye akabari acuruza n’inzoga binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here