RURA yagaragaje ibirango by’intebe zigomba kwicarwamo mu modoka zitwara abagenzi.

0
392
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu munsi taliki ya 4 Gicurasi 2020 Ingendo hagati mu turere mu Rwanda, kimwe na bimwe mu bikorwa byari byarafunze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Koronavirusi byafunguwe.

Izi ngendo zizakorwa hagati mu turere mu Rwanda, zizajya zikorwa hubahirijwe zimwe mu ngamba zafashwe zo gukomeza kwirinda Koronavirusi. izo ngamba ni: Kwambara agapfuka munwa, koga intoki n’amazi meza ndetse n’isabune ndetse no gusiga intera hagati y’abagenzi bari mu modoka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi mu mudoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, abagenzi bicara hubahirizwa intera hagati yabo. Intebe zemewe kwicarwaho zifite ikimenyetso kiri mu ibara ry’ICYATSI, naho izitemewe kwicarwaho ziri mu ibara ry’UMUTUKU.

Image

Kandi nanone abagenzi baributswa ko bagomba gukaraba intoki mbere yo kwinjira muri bisi, kwambara UDUPFUKAMUNWA, no kubahiriza intera iteganyijwe byibura ya metero imwe mbere yo kwinjira ndetse no gusohoka muri bisi.

Image

Abatanga serivisi zo gutwawra abantu n’abagenzi barasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura, kugira ngo hirindwe ihanahana ry’amafaranga mu ntoki rishobora gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Abanyarwanda kandi barasabwa kutirara ngo barenge ku mategeko, n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Koronavirusi kuko bishobora kubaviramo ingaruka ikomeye cyane.

Twirinde kandi turinde n’abandi mu ngendo ziri gukorwa ndetse n’ibikorwa byafunguwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here