Rusesabagina aratangaza ko afashwe neza akaba yarariye amakaroni ndetse akaba afite imiti

0
287
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rusesabagina uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi afungiye kuri sitasiyo ya Remera.


Avuga ko kugeza ubu afashwe neza kandi akaba yiteze guhabwa ubutabera buciye mu mucyo mu Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze kozagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ku bijyanye na Rusesabagina.
Mu kiganiro yagiranye na The East Africa, uyu munyarwanda wamamaye kubera filimi ya Hotel Rwanda avuga ko ubu ari guhitamo itsinda ry’abazamwunganira mu mategeko.
Yagize ati,’’Mfashwe neza.Mu ijoro ryashize nariye amakaloni uyu munsi nywa igikoma.Imiti yanjye ndayifata kuko ngendana ibinini byanjye by’umuvuduko w’amaraso ndetse n’umutima’’.
Rusesabagina afungiye i Remera aho afite uburiri buriho matelas ndetse n’inzitiramubu.Afite kandi ubwiherero mu cyumba cye abamo.


Icyakora Rusesabagina yirinze kugira icyo avuga ku bimushinjwa avuga ko azabitangaza ageze mu rukiko.


Paul Rusesabagina w’imyaka 66 akurikiranyweho kurema no gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda bigahitana ubuzima bw’abantu bikangiza n’imitungo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here