Rusesabagina yemeye ko yashinze FLN ngo ‘itagamije iterabwoba

0
262
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu rubanza mu rukiko rwisumbuye i Kigali aho Paul Rusesabagina yaje kujuririra icyemezo cyo gufungwa byagateganyo, yavuze ko ‘bashinze umutwe wa FLN’ utagamije ‘gukora iterabwoba’ ahubwo ‘gushaka ko leta yita ku kibazo cy’impunzi’.

Hagati ya 2018 na 2019 umutwe wa wa FLN – ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije – wagabye ibitero byaguyemo abantu mu majyepfo ashyira uburengarazuba bw’u Rwanda.

Bwana Rusesabagina uregwa ibyaha 13 yabwiye urukiko ko ibyakozwe na FLN atabifata nk’ibyoroshye, ariko we yari “ashinjwe ibya politiki gusa’ kandi ko ishami rya gisirikare n’irya politiki bya MRCD ‘buri kimwe gikora mu bwigenge bwacyo”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta buryo Bwana Rusesabagina yakwitandukanya n’ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba byakozwe na FLN kuko mu gihe byakozwe uyu uregwa yari perezida w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe.

Bwana Rusesabagina n’abamwunganira babwiye uru rukiko ko urw’ibanze rwafashe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo rwirengagije impamvu baruhaye zirimo kuba rwaremeje ko Rusesabagina yeteye inkunga y’amafaranga umutwe wa FLN kandi nta bimenyetso bibihamya bihari.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta ngingo zifatika zagaragajwe n’uruhande rw’uregwa zatuma urukiko rwisumbuye rukuraho icyemezo cyo kumufunga cyafashwe n’urukiko rw’ibanze.

Bwana Rusesabagina yarezwe ibyaha 13, ibyaha atahakanye cyangwa ngo yemere byeruye muri iki cyiciro cyo kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo. 

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro ku bujurire bwa Bwana Rusesabagina tariki 02 z’ukwezi gutaha kwa 10.

SRC:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here