Rusizi: Amashyuza yakururaga ba mukera rugendo yakamye(Amafoto).

0
439
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amazi y’amashyuza yabarizwaga mu karere ka Rusizi mu murenge wa nyakabuye yakamye nyuma y’ituritswa ry’intambi z’uruganda rwa CIMERWA.

Nkuko tubikesha urubuga rwa twitter ya Radio Rusizi ibarizwa muri aka ka rere ngo aya mazi y’amashyuza yakamye nyuma y’iminsi igera kuri itatu habaye ituritswa ry’intambi z’uruganda rukora Sima nyarwanda(CIMERWA).

Bivugwa ko iri turitswa ryabaye kuwa kane hanyuma aya mazi agahita abona inzira agasohoka aho yarari bityo agakama atyo.

Aya mazi ni amwe mu mazi byavugwaga ko yakizaga indwara nyinshi zitandukanye ubwo umuntu yazaga akayogamo maze agakira.

Iri kama ryaya mazi ngo risize igihombo gikabije ku bantu benshi kuko yari amwe mu byiza nyaburanga byakururaga ba mukerarugendo bitewe n’imimerere yayo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here