Rusizi: Haravugwa ubutekamutwe bufite isura nshya

0
467
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abatuye mu karere ka Rusizi bageze mu zabukuru bavuga ko hari ahantu haba ingeso yo kugusha umuntu mu mutego, bakamubeshyera ko yasambanyije runaka nyuma agasabwa amafaranga runaka kugira ngo bitajya ku mugaragaro.

Hariyo ubutekamutwe budsanzwe

Bavuga ko biriya ari umuco mubi, usiga isura mbi abatuye muri utwo duce bose kandi bikaba ari n’ubutekamutwe.

Umwe muri aba basaza b’inararibonye witwa MUNGANGA Ladislas avuga ko ubutekamutwe nka buriya butamaze igihe muri kariya gace.

Uyu musaza w’imuaka 73 y’amavuko yagize ati: “ ubu butekamutwe ntabwabaga iwacu , byatangiye muri 2012, ni ingeso mbi isa n’iyabaye karande inaha, bityo tugasaba ubuyobozi ko abazabikora bazajya babihanirwa.”

Umukecuru w’imyaka 81 witwa Emilienne Nyirahitimana yunzemo ati: “Ni ishyano kubona umugabo n’umugore bajya inama yo gushaka amafaranga muri ubwo buryo.  Mbona ari ubucuruzi n’ubwambuzi nk’ubwo njya numva kuri radio bacuruje abantu,  ubuyobozi bubihagurukire bujye buhana bose ari umugabo n’umugore we ndetse n’uwafashwe.”

Aba baturage bavuga ibi biherutse kuba mu tugari tubiri twegeranye two mu murenge wa Gihundwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Euphrem Kayumba avuga ko atagira uruhande abogamiramo kuri iki kibzo kuko ngo  atahita ‘nta perereza ryari ryakorwa kuri byo’.

Asaba uwo ariwe wese waba waragezweho na kiriya kibazo kwegera ubugenzacyaha agatanga ikirego.

Ati: “Nta perereza ryigenga ryari ryakorwa kuri icyo kibazo kugira ngo mbe naca urubanza,  Gusa biramutse ari ukuri byaba ari icyaha cyahanwa biciye muri RIB,  ariko victime agomba gutanga ikirego.”

Ubusanzwe ngo umugabo n’umugore bafata umugambi wo kucisha amafaranga runaka, warangiza kunoga bakabyumvisha umukobwa wabo, nawe akabyumva.

Nyuma bakora ibishobboka byose bakazagusha runaka mu mutego wo kuzaza mu rugo rwabo umwe mu babyeyi cyangwa bombi acungira hafi ko yegera umwana we hanyuma bagahita bamugwa gitumo, basakuza bavuga ko yabononeye umwana.

Uwatekewe uwo mutwe kubera igihunga n’ubwoba bw’uko yafungwa cyangwe se atanafungwa ariko agatakariza amafaranga mu nkiko, ahita yemera amafaranga bamuciye, ariko ‘akabona amahoro.’


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here