Rusizi: Umugore yikase ijosi agamije kwiyahura ntiyashiramo umwuka

0
841
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama umugore yikase ijosi hafi kurimaraho agamije kwiyica gusa ntiyashiramo umwuka.

Abaturanyi b’uyu mugore barimo n’umukazana we babwiye TV1dukesha iyi nkuru ko yafashe umwanzuro wo kwikeba ijosi nyuma y’uko hari abantu bageze muri aka gace babarura amazina y’abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi bakaba batarayishyuye.

Uyu mugore urembeye cyane mu bitaro bya Mibirizi, bivugwa n’abaturage ko umugabo we amaze igihe yarahunze bitewe n’ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umwe ati “Haje abayobozi mu minsi ishize mu Mudugudu umubyeyi bamubaza amakuru y’umugabo we kandi umugabo we hashize iminsi myinshi yaragiye, ayo makuru menshi mabukwe ntiyabashije kuyakira yahise abwira abana be bose ngo dore imirima yose barayigurishije.”

Bamwe mu baturage bamugezeho mbere ngo basanze amaze kwikata ijosi hafi ya ryose gusa atarashiramo umwuka niko gutabaza kugira ngo ashyikirizwe ibitaro hakiri kare.

Mu magambo dukesha ikinyamakuru IGIHE nacyo cyanditse kuri iyi nkuru avuga ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, nawe yemeje ko uyu mugore yashatse kwiyahura akoresheje urwembe, ariko avuga ko nta gihamya cyerekana ko yabitewe n’ibyo abaturanyi bavuze.

Ati “Ibyo turabyumva bihwihwiswa n’abaturage kandi ibivugwa n’abantu byose si ko biba ari ukuri ariko turabyumva bihwihwiswa mu baturage ikiri ukuri n’uko gusa mu bigaragara uriya mukecuru niwe washatse kwiyambura ubuzima impamvu zabimuteye, kugeza ubu niwe wazimenya kurusha buri muntu uwo ariwe wese.”

Yongeyeho ko uyu mubyeyi nakira ari we ushobora kuzavuga neza icyamuteye gushaka kwiyahura.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here